Trump ntiyumva abahangayikishijwe n’ibyago byaterwa na AI
Perezida wa Amerik Donald Trump, yahakanye ko hari impungenge zikomeye ziterwa n’ubwenge buhangano (AI), avuga ko ikibazo nyamukuru ari uguhangana n’u Bushinwa mu iterambere ry’ikoranabuhanga.
Trump yavuze ko hari “imbaraga mbi zituma abantu bagira ubwoba bwinshi ku byerekeye AI, ndetse avuga ko izo mpungenge zashyizwe imbere n’abantu bafite ibitekerezo bibi.
Ibi byabaye nyuma y’iminsi mike abahanga mu by’ubwenge buhangano bagaragaje impungenge ku buryo iri koranabuhanga rikomeje gutera imbere. Bamwe muri bo bavuze ko bishoboka ko abantu bahura n’ingaruka zikomeye mu gihe iterambere rya AI ryakomeza kuri uyu muvuduko.
Ku wa Gatandatu, abayobozi bakomeye mu bigo bikora AI basabye ko habaho kugabanya umuvuduko w’iterambere ry’iri koranabuhanga kugira ngo harebwe neza umutekano waryo.
Trump we ntiyigeze asubiza mu buryo butaziguye ku gitekerezo cyo kurigabanya, ahubwo yavuze ko Amerika iri imbere y’u Bushinwa muri AI kandi ko ashaka ko ibyo bikomeza kuko “uzatsinda muri AI azaba ari we utsinze.”
Umushakashatsi Jacob Coxon wahoze muri Anthropic yabwiye BBC ko abantu bakora kuri ubwo bwoko bw’ikoranabuhanga bafite ubwoba bukomeye ku hazaza h’ikiremwamuntu. Yavuze ko igitekerezo cyo kugabanya umuvuduko w’iterambere rya AI ari ingenzi, ariko ko byagomba gukorwa mu buryo bufatanyije n’u Bushinwa.
Ku rundi ruhande, Elon Musk na Sam Altman bashyigikiye igitekerezo cyo kugabanya umuvuduko w’iterambere rya AI cyatanzwe n’umuyobozi mukuru wa Anthropic, Dario Amodei. Bavuze ko ari uburyo bwo kugabanya ibyago by’uko hari ikintu gikomeye cyakorwa nabi.
Impaka kuri AI zakomeje kwiyongera, ndetse hari ababona iri koranabuhanga nk’amahirwe akomeye ashobora guteza imbere ubukungu no kunoza imikorere ya systeme z’ikoranabuhanga. Ku rundi ruhande, hari abavuga ko hari ibibazo bishobora kuvuka igihe AI yakoreshwa nabi.
Mu bihe bishize, hari ibibazo byagaragaye birimo uburyo ibikoresho bya AI byakoreshejwe mu guhimba imyirondoro no gufasha mu bikorwa by’ubujura bwo kuri internet.

Comments
Post a Comment