Indirimbo nshya za weekend: Amalon, Bruce Melodie, Nel Ngabo, Rema, Tyla n’abandi bakoze mu nganzo

Icyumweru kirangiye abakunzi b’umuziki bafite byinshi bishya byo kumva no kureba, haba ku bahanzi bo mu Rwanda, abo muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Kuva ku ndirimbo z’urukundo, Hip Hop, Afrobeat kugeza ku zifite ubutumwa bukangurira urubyiruko gukora, twaguhitiyemo zimwe mu ndirimbo nshya ushobora kongera kuri playlist yawe muri iyi weekend. So Close-Kevin Kade Kevin Kade umaze igihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indirimbo nshya yise ‘So Close’, akaba yayisohoranye n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa n’abarimo Kingsley & Kairo Amalon yasohoreye rimwe indirimbo ebyiri Amalon akomeje urugendo rwo gusohora indirimbo zigize album ye nshya yise MVP, aho muri iki cyumweru yashyize hanze indirimbo ebyiri icyarimwe, “Don’t Mind” na “Had No Money”. Zombi zasohokanye n’amashusho yazo. Uyu muhanzi aherutse kubwira IGIHE ko mu minsi iri imbere azasohorera rimwe indirimbo zose zisigaye kuri iyi album. Olvis yagarukanye “See” Olvis wahoze mu itsinda rya Active yongeye gushyira imbere umuziki akora ku giti cye, nyuma y’imyaka myinshi yari amaze akorana na bagenzi be muri iri tsinda. Uyu muhanzi watangiye umuziki mu 2010, akinjira muri Active mu 2013, yasohoye indirimbo nshya yise “See”, iri mu zigaragaza icyerekezo gishya cy’urugendo rwe nka solo artist. 2Saint na Weya Viatora muri “Kotana” 2Saint na Weya Viatora basohoye amashusho y’indirimbo yabo “Kotana”, iri mu bihangano bifite ubutumwa bukangurira urubyiruko gukorera igihugu no kugira uruhare mu iterambere.

Comments

Popular posts from this blog

Top Upcoming Movies of 2026

🔥 10 movies/titles to watch in Rwanda right now